Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko iyi ndege ya Ilouchine Il-76 yavanye aba basirikare ku kibuga cy’indege cya Gao mu majyaruguru ya Mali, nyuma y’aho tariki ya 11 Kamena 2024 ingabo za Burkina Faso zigabweho igitero n’umutwe w’iterabwoba wa Jama’t al Nusrat, cyahitanye izigera ku 100.
Amakuru iyi radiyo ivuga ko yagenzuye avuga ko abasirikare ba Mali n’abacancuro b’Abarusiya boherejwe i Ouagadougou, bose hamwe bari hagati ya 80 na 120. Icyabajyanyeyo ni ugufasha ingabo za Burkina Faso guhangana n’uyu mutwe w’iterabwoba mu karere ka Mansila kagabweho iki gitero.
Burkina Faso yibasirwa n’ibitero by’iterabwoba byinshi kuva muri Nzeri 2022 ubwo Captain Ibrahim Traoré yakuraga ku butegetsi Lieutenant Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba. Uyu musirikare yafashe icyemezo cyo gukorana n’ibindi bihugu biyoborwa n’abasirikare ndetse na Leta y’u Burusiya kugira ngo ashobora gutsinda iyi mitwe.
Kuva Capt Traoré yajya ku butegetsi, Burkina Faso yaguze intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho bya gisirikare, yizeye ko azashobora kugarura amahoro n’umutekano mu bice by’iki gihugu bigenzurwa n’imitwe y’iterabwoba, gusa bigaragara ko ikomeje kumurusha imbaraga.
Byitezwe ko hashingiwe ku masezerano ya Burkina Faso n’u Burusiya, u Burusiya bushobora kuzongera abasirikare babwo cyangwa bukongera umubare w’abacancuro ba Wagner bari i Ouagadougou, kugira ngo bongerere imbaraga abitegura kwinjira mu rugamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!