Aba bashoferi bikekwa kuba barashimuswe hagati yo ku wa Kabiri n’igitondo cyo ku wa Gatatu, ubwo bari ku byambu bya Mina Fish Port na Lew-dier biri mu Mujyi wa Bor. Ibi byambu biri ku mugezi wa White Nile, bikaba ari ahantu hakomeye h’ubucuruzi bw’amafi, aho ibicuruzwa byoherezwa muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Isaac Katabazi, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’Abatwara Amakamyo Manini, yabwiye Uganda Radio Network ko abo bagabo bitwaje intwaro bafashe amakamyo atandatu yari atwawe n’aba bashoferi.
Bimwe mu binyabiziga byafashwe bifite nimero zirimo UAF 901U, SSD 517E na UA 861, bikaba byakoreshwaga mu gutwara amafi.
Katabazi yavuze ko amakuru atangwa n’abandi bashoferi bari basigaye muri Bor avuga ko abakekwaho gufata aya makamyo bashobora kuba ari abasirikare b’Ingabo za Leta ya Sudani y’Epfo (SSPDF).
Yavuze ko aya makamyo ashobora kuba yarafashwe kugira ngo akoreshwe mu gutwara imitwe yitwaje intwaro y’abaturage irimo kurwana n’inyeshyamba zirwanya Guverinoma ya Sudani y’Epfo muri Leta ya Jonglei.
Umuvugizi w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Maj. Gen. Lul Ruai Koang, ntiyabashije kuboneka ngo agire icyo avuga kuri ibi birego.
Uretse ababuze, Katabazi yavuze ko abandi bashoferi babiri b’Abanya-Uganda, bazwi ku mazina ya Rasta na Ashraf, bakomeretse nyuma yo gukubitwa ubwo bageragezaga kurwanya abashakaga kubambura amakamyo yabo.
Yavuze ko aba bashoferi bari kuvurirwa mu bitaro byo muri Bor, mu gihe abandi bashoferi benshi bahishe kubera gutinya ko bashobora kugabwaho ibitero.
Umwe mu bashoferi utatangajwe amazina kubera uburemere bw’ikibazo, yavuze ko yahungiye mu bwihisho nyuma yo gukubitwa bikomeye ndetse n’ikamyo ye igafatwa.
Katabazi yavuze ko yagejeje iki kibazo kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, asaba ko hakorwa igikorwa cya dipolomasi cyihutirwa kugira ngo abashoferi baburiwe irengero barekurwe ndetse n’amakamyo yabo aboneke.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo muri Uganda, Asadu Musisi Sentongo, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi kugira ngo umutekano w’abashoferi wongere ugaruke.
Yavuze ko abatwara amakamyo bagiye bagaragaza kenshi impungenge zabo ku mutekano muke n’ihohoterwa bavuga ko bakorerwa muri Sudani y’Epfo, ndetse ko mu 2021 abatwara amakamyo batewe n’abantu bitwaje intwaro, bamwe bakahasiga ubuzima.
Sentongo yasabye ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigira uruhare mu gufasha Sudani y’Epfo gukemura ikibazo cy’umutekano w’abatwara amakamyo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!