Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko aba barwanyi bishwe nyuma y’iminsi ibiri ingabo z’igihugu ziri mu mirwano ikaze n’izi nyeshyamba zifite inkomoko muri Uganda.
Ku wa Mbere FARDC yagabye iki gitero ishaka gufunga amayira ya ADF yashakaga kwisuganyiriza mu ishyamba nyuma y’aho yari yirukanywe mu birindiro byayo mu gace ka Shauri-moya mu cyumweru cyashize.
Agace ka Kandoyi n’utwo bihana imbibi muri iyi minsi twirukanywemo abarwanyi ba ADF nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC, Gen. Joseph Mugisa.
Uretse abarwanyi 10 ba ADF bishwe, Gen. Mugisa yavuze ko hari intwaro nyinshi n’amasasu byafashwe.
Iki gitero cyafashije mu kubohora abantu 13 bari barafashwe bugwate na ADF barimo abana icyenda, abagore batatu n’umugabo umwe mu byumweru byinshi bishize.
Imiryango ya sosiyete sivile yashimye iki gikorwa cy’ingabo z’igihugu ivuga ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza mu tundi duce two muri Teritwari ya Irumu aho aba barwanyi bayogoje kuko badasiba kugaba ibitero ku basivile.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!