Umuvugizi wa FARDC muri ako gace, Sous-Lieutenant Jérémie Meya, yavuze ko umutwe wa Twirwaneho uyobowe na Colonel Michel Rukunda Makanika watorotse ingabo z’igihugu, umaze iminsi ukora ibikorwa byinshi byo guhungabanya umutekano w’abaturage n’inzego za Leta.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FARDC i Minembwe rivuga ko hishwe abaturage bane kuva mu ntangiriro za Nyakanga i Minembwe.
Aba bishwe hari harimo umugore n’abagabo batatu, bivugwa ko bishwe banze kujya mu gisirikare cya Twirwaneho.
Sous-Lieutenant Jérémie Meya yavuze ko abapolisi babiri n’ababyeyi bafatiwe i Kabingo, bakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu.
Umuyobozi w’Umurenge wa Tanganyika, John Mulondani, yemeza ko hari imyitozo ya gisirikare iri kubera muri iryo shyamba anashimangira ko inzego z’umutekano zabimenyeshejwe.
Hari andi makuru ava mu gace ka Lulenge yemeza ko abasivili bashimuswe na Twirwaneho i Kabingo.
Amakuru avuga ko tariki ya 26 Nyakanga, urubyiruko rugera ku ijana rw’i Minembwe rwinjiye i Birindiro, rwerekeza i Kahololo, mu misozi ya Uvira rugiye gukora imyitozo ya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!