00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaperezida basaga 40 ba Afurika bazahura na Obama muri Kanama

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 5 July 2014 saa 02:05
Yasuwe :

Abaperezida basaga 40 ba Afurika bategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama, aho bazahura na Perezida Barack Obama, mu nama iziga ku bufatanye mu by’ubukungu, umutekano n’imiyoborere myiza ijyanye na demokarasi.
Jeune Afrique yatangaje ko iyi nama izaba guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Kanama 2014, i Washington.
Bamwe mu baperezida ba Afurika batumiwe, mu bihe bitandukanye bagiye bakirwa cyangwa bakakira Obama mu bihugu byabo mu ngendo yakoreye muri Afurika, bakaba (…)

Abaperezida basaga 40 ba Afurika bategerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama, aho bazahura na Perezida Barack Obama, mu nama iziga ku bufatanye mu by’ubukungu, umutekano n’imiyoborere myiza ijyanye na demokarasi.

Jeune Afrique yatangaje ko iyi nama izaba guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Kanama 2014, i Washington.

Bamwe mu baperezida ba Afurika batumiwe, mu bihe bitandukanye bagiye bakirwa cyangwa bakakira Obama mu bihugu byabo mu ngendo yakoreye muri Afurika, bakaba bazahurira mu nama yiswe "Sommet États-Unis-Afrique (Inama ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika).

Mu bayobozi ba Afurika harimo abataratumiwe barimo Perezida wa Sudani Omar el-Béchir washyiriweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha inzandiko zo kumuta muri yombi, Perezida wa Érythrée Issayas Afewerki n’uwa Zimbabwe Robert Mugabe ukiri mu bihano yafatiwe n’iki gihugu cya Amerika.

Kuva yaba Perezida, Obama yasuye ibihugu bitanu mu bihe bitandukanye: Misiri, Ghana, Afurika y’Epfo, Senegal na Tanzania, ari nayo mpamvu mu batumiwe harimo Macky Sall wa Sénégal, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na Jakaya Kikwete wa Tanzaniya.

Bamwe mu baperezida ba Afurika bakiriwe mu biro bya Obama harimo Perezida wa Liberia Ellen Jonhson Sirleaf, Goodluck Jonathan wa Nigeria, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Alpha Condé wa Guinée, Alassane Dramane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Mahamadou Issoufou wa Niger na Boni Yayi wa Bénin, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’abandi.

Muri rusange Perezida wa Senegal Macky Sall niwe muperezida wa Afurika wahuye na Obama muri Amerika akanamwakira mu gihugu cye (Senegal).

Abazahura nawe bwa mbere harimo Ernest Bai Koroma wa Sierra Leonne na Jose Maria Pereira Neves wa Cap-Vert.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages