Raporo ku inyobwa ry’itabi ku Isi, The Tobacco Atlas report yagaragaje ko ku rwego mpuzamahanga, abanywi b’itabi bagabanutse bakava kuri 22.6% mu 2007 bakaba 19.6% 2019.
Icyakora, raporo ivuga ko mu gihe mu bindi bice by’Isi abanywi b’itabi bagabanuka, Afurika yo ikomeje kuza ku isonga mu kwiyongera kwabo.
Nibura Raporo igaragaza ko hari ibihugu 10 bya Afurika, inyobwa ry’itabi ryiyongereye haba mu bato n’abakuru.
Umwe mu mu bakozi iyo Raporo, Jeffrey Drope yavuze ko inganda zikomeye z’itabi zikomeje kunyunyuza ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, zishishikariza abantu kunywa itabi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!