Ubuyobozi bw’ako karere bwatangaje ko abo Banye-Congo binjiye bagatura i Kayanja, ku nkengero z’ikiyaga cya George nta byangombwa bahawe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.
The Eastafrican dukesha iyi nkuru ivuga ko abafashwe bashinjwa gufata indangamuntu za Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bikekwa ko byakozwe mu gihe habarurwaga abanya-Uganda bemerewe gutora mu matora aheruka ndetse ko ibyo byangombwa babyifashishije mu guhungabanya umutekeno w’igihugu cyane cyane ku mipaka, bigize nk’abanya-Uganda.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Bwera, Vincent Mwesigye, yavuze ko biteye impungenge ko baturutse mu bihugu bitarimo umutekeno uhagije ko bashobora kubyitwaza bagahungabanya n’uwa Uganda.
Yagize ati “Ibihugu bituranyi nta mutekano uhagije bifite, byaduteye impungenge ko babigira urwitwazo bagahungabanya uwacu.”
Yakomeje asobanura ko Polisi n’abakozi b’ibiro bishinwe abanjira n’abasohoka bya Mpodwe lhubirugha, ku mupaka w’ibihugu byombi batangiye igikorwa cyo guhiga abo bantu ku wa Gatanu w’icyumeru gishize kandi ko bari basanzwe bakeka ko bahari.



















TANGA IGITEKEREZO