Ku wa 20 Ukwakira nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko yiteguye gukura Sudani kuri uru rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba, igihe cyose izaba imaze kwishyura miliyoni 335$ azatangwa nk’impozamarira ku banyamerika bashegeshwe n’ibi bitero byo mu 1998.
Ni amafaranga Sudani yaciwe nyuma y’uko bigaragaye ko uwahoze ari umuyobozi w’umutwe wa Al-Qaeda, Osama Bin Laden, yabaye muri iki gihugu bizwi na leta, ndetse akaba ari naho hacuriwe uyu mugambi wo kwibasira Ambasade za Amerika muri Kenya na Tanzania.
Ku munsi Perezida Trump yatangarijeho ibi, Umunyamategeko uhagarariye imiryango yo muri Kenya na Tanzania yakozweho n’ibi bitero, Michael Miller yahise atera utwatsi iki cyemezo avuga ko kigamije gushakira impozamarira Abanyamerika hirengagijwe Abanyafurika bakozweho n’iki gitero.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika yagize ati “Sinemera ko ubuzima bw’Umunyamerika burusha agaciro ubwa mugenzi we bakoranaga ku meza yegeranye kubera ko yavukiye muri Kenya undi akaba yaravukiye muri Tanzania.”
Miller yavuze ko Sudani itagomba gukurwa kuri uru rutonde, mu gihe itaraha iyi miryango ahagarariye impozamarira ya miliyari 3$.
Muri Kanama 1998 nibwo umutwe wa Al-Qaeda wagabye ibitero kuri Ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania na Kenya. Ibi bitero byahitanye abantu 224 bikomeretsa ababarirwa mu bihumbi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!