Iri murikagurisha rizamara iminsi itandatu ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo mu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda i Maputo, Col (Rtd) Donat Ndamage.
Ryitabiriwe n’ibihugu 29 birimo n’u Rwanda, hamuriwa ibikorwa bya sosiyete 300 z’ubucuruzi z’inyamahanga na 1950 zo muri Mozambique.
Abaturutse mu Rwanda bitabiriye iri murikagurisha ni ba rwiyemezamirimo batunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, abakora inkweto n’amasakoshi bitunganywa mu mpu ndetse n’amavuta cyane cyane ay’umusatsi.
Bavuye i Kigali bafite intego yo kwagurira isoko muri Mozambique no kuhashakira amahirwe y’ishoramari.
Perezida Chapo yasuye abacuruzi batandukanye bari kumurika ibikorwa byabo, areba umwihariko wa buri wese. Yageze ku baturutse mu Rwanda ari kumwe na Ambasaderi Ndamage, asobanurirwa uko ibicuruzwa byabo bitunganywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!