Ambasade ya Amerika muri Nigeria kandi yamaze gutangaza ko yahagaritse ibikorwa bijyanye no kwakira abashaka viza huzuzwa ibisabwa ngo bazihabwe, isaba abazisaba kugenzura ‘email’ zabo bareba igihe ibi bikorwa byimuriwe.
Ni itangazo ryashyizwe hanze ku wa 8 Mata 2026, rigaragaza ko hari Leta zo muri Nigeria zikomeje kugaragaramo ibibazo byinshi, isaba Abanyamerika kwirinda kujyayo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zasabye abakozi ba Ambasade yazo i Abuja badakenewe cyane kuba bavuye muri iki gihugu kubera ko ibintu bikomeje kugenda nabi.
Amerika yaburiye abaturage bayo ko ibitero bitandukanye bishobora kubabwa ahantu hahurira abantu benshi ko mu masoko, amahoteli, insengero, amashuri za gare n’ahandi.
Amerika kandi yagaragaje ko bidatinze iza kubwira abakozi bayo ishaka ko bava muri Nigeria igihugu gitekanye bashobora kuba bimukiyemo.
Ni umuburo ushobora guhungabanya ubukungu bwa Nigeria nk’igihugu gihora kireshya ishoramari mvamahanga.
Nubwo Amerika yashyize Nigeria ku rwego rwa gatatu (level 3) nk’igihugu abaturage bayo bagomba kwitongera gusura, ariko leta 23 ziri ku rwego rwa kane (level 4), bivuze basabwe kutazijyamo uko byagenda kose.
Itangazo riti “Umutekano muri izi leta ntiwifashe neza. Ntimukwiriye kujya muri izi leta ku mpamvu iyo ari yo yose.”
Leta zo mu majyaruguru yo hagati muri Nigeria zo zagaragajwe na Amerika nk’iziteje ibyago, zirimo Plateau, Jigawa, Kwara, Niger na Taraba. Izi ziyongera kuri Borno na Yobe zo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!