Ni ubwa mbere ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwemeje ko hari abaturage babwo baguye muri iyi ntambara, bivugwa ko u Burusiya bushukisha abantu akazi keza bikarangira bajyanywe ku rugamba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, ntiyavuze amazina y’abantu bapfuye cyangwa aho baguye ariko yemeje ko imiryango yabo yabimenyeshejwe.
Hari kandi abagabo 11 basubijwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko bari barajyanywe mu Burusiya bijejwe ko bagiye mu myitozo ya gisirikare ariko bisanga ku Rugamba muri Ukraine.
Afurika y’Epfo ivuga ko hari n’abandi babiri bakiri mu Burusiya kubera ibikomere bikabije bafite.
Guverinoma ya Ukraine iherutse gutangaza ko mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya harimo Abanyafurika 1780 barwanira uruhande rw’u Burusiya.
Perezida Zelenskyy ateganya gusaba Guverinoma za Afurika gukumira abaturage bazo bakareka kwinjira mu ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!