Aya matora abaye mu gihe Hichilema ahanganye n’igitutu cy’abaturage batishimiye izamuka ry’ibiciro n’ubuzima bukomeje guhenda, nubwo Guverinoma ye igaragaza ko hari intambwe yatewe mu kuzahura ubukungu.
Hichilema uyobora Zambia kuva mu 2021, yiyamamarije manda ya kabiri ashingiye ku byo avuga ko yagezeho mu bukungu, birimo kugabanya imyenda y’igihugu no kongera kuzahura ubukungu nyuma y’uko Zambia yananiwe kwishyura imyenda yayo mu 2020.
Uhanganye na we cyane ni Brian Mundubile, umunyapolitiki umaze igihe mu Nteko Ishinga Amategeko ariko wiyamamarije bwa mbere kuyobora igihugu. Mundubile ayoboye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rishyigikiwe n’abari bashyigikiye uwahoze ari Perezida Edgar Lungu, uherutse kwitaba Imana.
Amatora ya Perezida ari kubera rimwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’inzego z’ibanze. Kugira ngo umukandida atsinde mu cyiciro cya mbere, agomba kubona amajwi arenga 50%. Mu gihe ntawe uyabonye, abakandida babiri bazaza imbere bazahatana mu cyiciro cya kabiri.
Abasesenguzi bavuga ko Hichilema akomeje guhabwa amahirwe yo gutsinda, ahanini bitewe n’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batabashije kwishyira hamwe.
Umusesenguzi Euston Chiputa yavuze ko nubwo ibikorwa byo kwiyamamaza bya Mundubile byitabiriwe n’abantu benshi, kwicamo ibice kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishobora kubabera imbogamizi.
Nubwo imibare y’ubukungu igaragaza ko hari icyahindutse, harimo igabanuka ry’izamuka ry’ibiciro, abaturage benshi bavuga ko izo mpinduka zitaragaragara mu mibereho yabo ya buri munsi. Iki ni kimwe mu bizashingirwaho n’abatora mu kugena niba Hichilema akwiye guhabwa indi manda.
Amatora kandi yabanjirijwe n’ibirego by’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyirwaho igitutu, ibyo Guverinoma ya Zambia yahakanye.
Ibiro by’itora byafunguwe saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, bikaza gufunga saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Komisiyo y’Amatora iteganya ko ibyavuye mu matora bizatangazwa ku wa Mbere. Mu gihe haba icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida, kigomba kuba mu gihe kitarenze iminsi 37 nyuma y’icyiciro cya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!