Ni amatora yitezwemo ubwitabire bwo hejuru kuko Abanya-Tanzania basaga miliyoni 37, barimo ibihumbi 200 baba mu mahanga biyandikishije gutora. Gahunda igaragaza ko iki gikorwa cyatangiye Saa Moya z’iki gitondo kirangira Saa Kumi z’umugoroba, ibyavuye mu matora bikazatangazwa mu gihe kitarenze amasaha 72.
Perezida Samia Suluhu Hassan ahanganiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida 16, barimo Kunje Ngombale w’ishyaka AAFP, Hassan Almas, uhagarariye wa NRA, Coaster Kibonde wa Chama Cha Makini, Doyo Hassan Doyo wa NLD n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Suluhu w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) ni we uhabwa amahirwe, kuko aya matora abaye benshi mu bo batavuga rumwe bafunzwe barimo Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA.
Komisiyo Ishinzwe Amatora muri Tanzania yatangaje ko imyiteguro yose ihagaze neza, ndetse amatora aba mu ituze.
Ni amatora biteganyijwe ko akurikirwa n’indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirimo Visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Rwanda, Habimana Kizito.
Samia Suluhu Hassan w’imyaka 65, yabaye Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania mu 2021, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr. John Pombe Magufuli wari umaze igihe gito atangiye manda ya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!