Ni ibikorwa raporo ya SBM Intelligence ivuga ko byabaye muri Werurwe na Mata mu mwaka ushize, byibasira abaturage ndetse abagera kuri 620 bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Morgan Ortagus, yagize ati ”Abantu ku giti cyabo nibo bashyiriweho ibihano ku bw’agaciro k’Abanya-Nigeria no guhonyora amahame ya demokarasi.”
“Twamaganye ihohoterwa, iterabwoba na ruswa bibangamira Abanya-Nigeria n’inzira ya demokarasi.”
Amerika ivuga kandi ko igamije gufasha Nigeria “gushyira akadomo kuri ruswa, kubaka demokarasi irambye, gukorera mu mucyo no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
N’ubwo Amerika yavuze ko abafatiwe ibihano ari abantu ku giti cya bo, amazina yabo ntiyigeze atangazwa. Mu mwaka ushize na bwo Amerika yahagaritse Visa ku bagaragaye mu bikorwa nk’ibi.
Muri Werurwe na Mata 2019, nibwo muri Nigeria habaye amatora rusange ndetse n’ay’abadepite.
CNN yatangaje ko aya matora yaranzwemo ruswa, kugura amajwi n’ibikorwa by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage, bigatuma hari na bamwe batinya kuyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!