00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Mozambique batanu biciwe mu rugomo rwibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Leta ya Mozambique yatangaje ko abaturage bayo batanu baguye mu rugomo rwibasira abanyamahanga, by’umwihariko mu Mujyi wa Mossel Bay.

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko imirambo y’abagabo babiri b’Abanya-Mozambique, bigaragara ko bari bakomeretse yasanzwe muri uyu mujyi, hamwe n’uw’umwana w’Umunyafurika y’Epfo wasanzwe ahandi yapfuye bigaragara ko yatewe icyuma.

Ibitero byibasira abanyamahanga bimaze iminsi bigabwa muri Afurika y’Epfo, cyane cyane bashinjwa guteza ibibazo by’ubukungu birimo n’ubushomeri bukabije.

Polisi ya Afurika y’Epfo ntiyigeze ihuza izi mpfu n’uru rugomo.

Iti “Polisi ahantu hose iryamiye amajanja muri aka gace [Mossel Bay] hagamijwe kugarura ituze n’umutekano.”

Itangazo rya Leta ya Mozambique ryasohotse ku wa 1 Kamena 2026 rigaragaza ko abenegihugu babo batanu bishwe n’urugomo rwibasira abanyamahanga.

Amatsinda y’abigaragambya muri Afurika y’Epfo yatanze nyirantarengwa ko bitarenze ku wa 30 Kamena 2026 abanyamahanga baba mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko bagomba kuba bavuye mu gihugu.

Ghana ni yo iheruka gucyura abaturage bayo 300 babaga muri Afurika y’Epfo. Mozambique yavuze ko abaturage bayo 300 batashye bava muri Afurika y’Epfo bicyuye ariko abarenga 500 bagombaga gucyurwa ku wa 1 Kamena.

Ku wa 2 Kamena, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko batagomba kwihanganira urugomo, ivangura rikorerwa abanyamahanga cyangwa akarengane.

Abanyafurika y'Epfo bamaze iminsi mu myigaragambyo bamagana abanyamahanga bashinja kubatwarira imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages