Inzego zitandukanye muri Malawi zatangaje ko abo baturage 150 bakoresheje inzira yo ku butaka, kuko bavuye muri Afurika y’Epfo mu modoka.
Igikorwa cyo gukura abo baturage muri Afurika y’Epfo gikurikiye urugomo bagiye bakorerwa mu bice batuyemo aho bamaganwaga n’abenegihugu babashinja kuba mu gihugu cyabo binyuranyije n’amategeko.
Amakuru agaragaza ko abo baturage basangwaga aho batuye, bagaterwa ubwoba n’abaturage urugo ku rundi ndetse hari n’abaturage babiri bo muri Mozambique biciwe mu gace ka Mossel Bay.
Benshi mu banya-Malawi bari muri Afurika y’Epfo bari bagiye muri icyo gihugu gushaka ubuhungiro mu nkambi y’agateganyo iherereye muri Mossel Bay.
Ibihugu bitandukanye bifite abaturage bari muri Afurika y’Epfo byatangiye kubacyura nka Ghana, Nigeria na Zimbabwe kubera urwango n’ivangura bizwi nka xenophobia bakorerwa muri icyo gihugu.
Amatsinda y’abigaragambya baba bavuga ko abantu bari muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagomba kuyivamo ndetse banagaragaza itariki ntarengwa ari 30 Kamena 2026.
Mu ijambo yagejeje ku baturage ku cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyrill Ramaphosa, yihanangirije abaturage kwirinda kwiha inshingano zo kugenzura abatubahiriza amategeko kuko hari inzego za Leta zibifitiye ububasha zigomba kubikurikirana.
Yasabye abaturage kwirinda kongera gusagarira abaturage b’abanyamahanga bari muri icyo gihugu babaza ibyangombwa kuko hari inzego bireba.
Yashimangiye ko nta na rimwe urwango rushingiye ku bwenegihugu, ivangura iryo ari ryo ryose bishobora guhabwa intebe muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!