Ibiro by’itora byafunguwe mu gitondo mu ma Saa Moya, abiyandikishije kuri lisiti y’itora barenga miliyoni 6,7 ndetse biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa nyuma y’amasaha 72.
Abakandida barindwi ni bo bahataniye umwanya wa Perezida barimo Gen Mamadi Doumbouya uyobora inzibacyuho, Abdoulaye Yéro Baldé, Makalé Camara, Ibrahima Abé Sylla, Faya Lansana Millimono, Abdoulaye Kourouma, Mohamed Nabé, Bouna Keita na Mohamed Chérif Tounkara.
Muri aba bakandida, Gen Doumbouya ni we uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda aya matora y’Umukuru w’Igihugu, hashingiwe ahanini ku mbaraga za politiki arusha abo bahanganye.
Mu bari guhangana na Doumbouya ariko bari mu buhungiro hanze y’igihugu harimo Alpha Conde wahiritswe ku butegetsi mu 2021 ndetse na Cellou Dalein Diallo utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Mbere y’uko aya matora aba muri Kanama 2025, Doumbouya yahagaritse amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi arimo n’iry’uwahoze ari Perezida Alpha Conde.
Doumbouya watorejwe akanakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan, yayoboye itsinda ryafunze rikanahirika Perezida Condé ku itariki ya 5 Nzeri 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!