Museveni yiyamamarije mu Karere ka Kazo mu rugamba rwo guhatanira kuyobora igihugu, mu matora azaba ku wa 15 Mutarama 2026.
Uyu musaza wari waherekejwe n’abana be muri ibi bikorwa, yahamagaye umukobwa we witwa Patience Rwabwogo, ubu ukora ivugabutumwa, amubaza niba hari icyo yifuza kwigisha imbaga iteraniye aho.
Nyuma y’iminota mike Museveni yagize ati “Pasiteri arangije amashuri muri Minnesota yahise atangira korora inka. Ni umworozi, ni umuhinzi, ashoboye byose.”
Museveni yavuze ko na barumuna b’umukobwa be bose binjiye mu rugendo rwo kwikorera n’abuzukuru be bose batera ikirenge mu cy’ababyeyi babo.
Ati “Abana banjye bose barikorera usibye Muhoozi, ni we uri muri Guverinoma kubera urukundo akunda igisirikare. Ni we wenyine uri gukora muri guverinoma yanyu.”
Yahamije ko abantu bibwira ko akazi gatangwa na Leta nyamara atari ko bimeze.
Ati “Akazi ka Leta ni ibihumbi 480 gusa nyamara turi miliyoni 50.”
Museveni yavuze ko inganda zashyizwe mu gihugu mu bihe bitandukanye zahaye akazi abarenga miliyoni 1,3.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!