00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana banjye bose barikorera uretse Muhoozi - Museveni asaba abaturage kwihangira imirimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2025 saa 04:30
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko abaturage batagomba gutegereza ko akazi bazagahabwa na Leta kuko kava mu bikorera, ndetse n’abana be bikorera uretse Gen Muhoozi Kainerugaba wahisemo kujya mu ngabo z’igihugu.

Museveni yiyamamarije mu Karere ka Kazo mu rugamba rwo guhatanira kuyobora igihugu, mu matora azaba ku wa 15 Mutarama 2026.

Uyu musaza wari waherekejwe n’abana be muri ibi bikorwa, yahamagaye umukobwa we witwa Patience Rwabwogo, ubu ukora ivugabutumwa, amubaza niba hari icyo yifuza kwigisha imbaga iteraniye aho.

Nyuma y’iminota mike Museveni yagize ati “Pasiteri arangije amashuri muri Minnesota yahise atangira korora inka. Ni umworozi, ni umuhinzi, ashoboye byose.”

Museveni yavuze ko na barumuna b’umukobwa be bose binjiye mu rugendo rwo kwikorera n’abuzukuru be bose batera ikirenge mu cy’ababyeyi babo.

Ati “Abana banjye bose barikorera usibye Muhoozi, ni we uri muri Guverinoma kubera urukundo akunda igisirikare. Ni we wenyine uri gukora muri guverinoma yanyu.”

Yahamije ko abantu bibwira ko akazi gatangwa na Leta nyamara atari ko bimeze.

Ati “Akazi ka Leta ni ibihumbi 480 gusa nyamara turi miliyoni 50.”

Museveni yavuze ko inganda zashyizwe mu gihugu mu bihe bitandukanye zahaye akazi abarenga miliyoni 1,3.

Perezida Museveni yavuze ko akazi kadatangwa na Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages