Abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika banenze uburyo ibikize biri gutererana uyu mugabane

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika batangaje ko ibihugu bikize biri gutenguha umugabane wa Afurika ku bijyanye no kuworohereza mu kwishyura amadeni ufite no mu guhangana n’ingaruka zatewe na COVID-19.

Ibihugu bikize byashyize za miliyari ibihumbi z’amadolari mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima rwazo ndetse n’ibigamije kuzahura ubukungu bw’abaturage babyo. Gusa Abakuru b’Ibihugu bya Kenya, Côte d’Ivoire, Sierra Leone, Sénégal na Niger bavuze ko badafite ubushobozi bwo gukora nk’ibyakozwe mu bihugu bikize.

Perezida Macky Sall wa Sénégal, yagize ati “Ntabwo turi mu mwanya mwiza wo kurinda ko ibigo by’ubucuruzi byahungabana, kubungabunga imirimo. Hari ubusumbane bwatewe na COVID-19.”

Umugabane wa Afurika wasabye ko wafashwa kubona nibura miliyoni 100 z’amadolari aturutse mu bihugu bikize nk’amafaranga yakwifashishwa mu kuzahura ubukungu, unasaba koroherezwa no gusonerwa amwe mu madeni.

Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yavuze ko hari byinshi bikwiriye gukorwa.

Mu kwezi gushize, ibihugu 20 bikize ku Isi byashyigikiye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari na Banki y’Isi ku bijyanye no kuba bihagaritse kwishyuza amadeni afitwe n’ibihugu bikennye ku Isi.

Ntabwo ari ibihugu byose bya Afurika birebwa n’iki gikorwa ndetse bimwe ntibyigeze bisaba guhabwa amafaranga yo kwifashisha mu kuzahura ubukungu bitinya ko yazaba imbogamizi ku bukungu bwabyo mu gihe kiri imbere.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yavuze ko Isi ifite inshingano zo gufasha Afurika mu buryo bw’imari kugira ngo yite ku baturage bayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .