Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yari ateganyijwe kuwa 26 Kamena 2015, inama y’abakuru b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yasabye ko yigizwa inyuma ukwezi n’igice hakaba ibiganiro bigamije gushakira umuti imvururu ziri mu Burundi.
Icyo gihe cy’ukwezi n’igice cyahariwe ibiganiro hagati y’abarebwa n’ibibazo biri mu Burundi kugira ngo bashakire hamwe umuti.
Mu myanzuro yafashwe, hemejwe kandi ko urubyiruko rwitwaje intwaro rushamikiye ku mitwe imwe n’imwe ya Politiki mu gihugu ruhita ruzishyira hasi mu gihe cya vuba, ndetse na Guverinoma y’u Burundi igafasha abaturage bayo bahunze gutahuka igarura amahoro mu gihugu.
Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo ko Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yagira uruhare runini kugira ngo demokarasi igerweho. Abakuru b’ibihugu bijeje kuba hafi abaturage b’u Burundi batanga ubufasha bwabo kugira ngo demokarasi igerweho.
Basabye kandi imiryango yose ifite aho ihuriye n’ibibazo by’u Burundi gufatanya n’abayobozi ba EAC kugera ku ntego zo kugarura amahoro mu baturage b’u Burundi.
Iyi nama yari yitabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uwa Tanzania Jakaya Kikwete, uwa Uganda Yoweli Kaguta Museveni mu gihe uw’u Burundi Pierre Nkurunziza na Paul Kagame w’u Rwanda bari bahagarariwe.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri ushinzwe imirimo ya EAC, Valentine Rugwabiza mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Alain Aimé Nyamitwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Yari yatumiwemo kandi Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma n’uwa Angola José Eduardo dos Santos utabashiije kuyitabira.
Yari yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera.
Kugeza ubu, imyigarambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza mu Burundi irakomeje aho abantu barenga 30 bamaze gupfa. Abarenga ibihumbi 100 bo bamaze guhunga kuva tariki ya 26 Mata 2015.
Amafoto: Perezidanse ya Kenya



















TANGA IGITEKEREZO