Abapfuye barimo Rev Canon Patrick Acema wari ukuriye urusengero rwa Avent of Christ ruri muri Kaminuza, Washington Opio Umwarimu mukuru wa Siporo na Kennedy Acidri wari umushoferi mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye.
Abo bakozi bakoze impanuka ubwo bavaga mu Mujyi wa Kampala berekeza Arua ariko bagakorera impanuka mu Karere ka Pakwach.
Polisi yasobanuye ko abo bakozi bari batwawe mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Double Cabin ya Kaminuza yagonganye n’ikamyo y’Ikigo cy’Abashinwa cyubaka imihanda ya gariyamoshi.
Ni impanuka yabaye ahagana saa saba, ibera mu gace ka Nyapolo muri Alwi.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, Assoc. Prof. Simon Anguma Katrini yatangaje ko bifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka.
Ati “Ku ruhande rwa Kaminuza, ubuyobozi, abakozi n’abanyeshuri no mu izina ryanjye bwite, dutangaje n’umubabaro urupfu rw’abakozi bacu batatu. Imihango yo gushyingura tuzayibamenyesha.”
Umudepite uhagarariye Arua Central, Jackson Lee Atima, we yavuze ko kuba hari ibibazo mu muhanda muri ako gace n’imihanda imwe n’imwe ikaba ifunzwe ari byo bituma habaho impanuka.
Ubwo yari mu nama yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo yabereye mu Mujyi wa Arua, Atima yasabye Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robina Nabajja, kugira icyo akora ku kibazo kijyanye n’imihanda itameze neza muri ako gace.
Umuvugizi wa Polisi muri West Nile, SP Anguyo Jimmy Bayiga, yihanganishije imiryango yabuze ababo anatangaza ko hakiri gukorwa iperereza ku cyateye impanuka.
Abakomeretse bakomeje kwitabwaho mu kigo nderabuzima cya Pakwach IV mu gihe imibiri y’abitabye Imana nayo yajyanywe muri ibyo bitaro ngo ikorerwe isuzuma.
Iyo mpanuka yabaye nyuma y’uko hari hashize iminsi ibiri gusa umwami wa Alur, Phillip Olarker Rauni III, ahakoreye impanuka nubwo we yagize ibikomere byoroheje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!