00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakekwaho Ebola bahawe inzira yihariye ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 31 May 2026 saa 01:24
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko mu rwego rwo gukumira ko Ebola yakwinjira muri iki gihugu, bashyizeho ahantu habugenewe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, ho kwakirira abantu bavuye mu bihugu byugarijwe n’iki cyorezo, aho bazajya babanza gupimwa kugira ngo barebe ko ntacyo bafite.

Ibi byatangajwe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, Mary Muthoni, ubwo yari yasuye iki kibuga cy’indege.

Muthoni yavuze ko abakoresha iki kibuga cy’indege baturutse mu bihugu birimo Ebola bazajya bakoresha inzira ya 16 (Gate 16). Iki cyemezo kireba abavuye muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Abagize itsinda rishinzwe umutekano ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta bazajya bacunga imiryango itandatu yose igize iki kibuga ikindi kandi umuryango wa 16 wo uzaba ugenewe abagenzi baturutse mu bihugu byugarijwe na Ebola.”

Yakomeje avuga ko bashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’Abanya-Kenya cyane cyane abakoresha iki kibuga cy’indege.

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu nta muntu ufite ibimenyetso cyangwa urwaye Ebola uraboneka muri Kenya, ndetse ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo iki cyorezo kitagera muri iki gihugu.

Virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura ku bantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, abantu 57 barayandura, yica 29.

Kuva Virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo yongeye kugaragara muri RDC imaze kwandurwa n’abarenga 1.000, mu gihe yishe abarenga 200. Muri Uganda abayanduye ni icyenda, yishe umwe.

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, Mary Muthoni, yavuze ko abakoresha Ikibuga cy'indege cya Jomo Kenyatta baturutse mu bihugu birimo Ebola bazajya bakoresha inzira ya 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages