00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakandida 23 bagiye guhatana na Tshisekedi mu matora ya Perezida

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 October 2023 saa 10:13
Yasuwe :

Komosiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje ko abantu bagera kuri 24 aribo bamaze gutanga kandidatire zabo ko baziyayamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2023.

Ibyo byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023. Muri abo bakandida harimo abahoze bahanganye na Tshisekedi nubwo benshi batangiye gutekereza ko ashobora kubahigika agatsindira manda ya kabiri cyane ko aherutse kugaraza ko yifuza kuyiyobora ngo agire icyo ageza ku baturage b’iki gihugu.

Komosiyo y’Amatora yatangaje aba bakandida 24 ariko urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri iki gihugu nirwo rugomba kuzatangaza urutonde ntakuka rw’abagomba kwiyamamaza.

Nubwo habura amezi abiri gusa ngo amatora abe, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu by’inshuti birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yagiye ishinja inzego muri Congo guhonyora uburenganzira bwa muntu ariko biterwa utwatsi n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Imigendekere myiza y’amatora ubwayo na cyo ni ikindi kibazo gikomeje kwibazwaho dore ko bisa n’ibyavuye mu nshingano za kiliziya gatolika yakundaga gufasha mu gutanga indorerezi hirya no hino ku biro by’itora.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi wamaze gusabwa kuzohereza indorerezi muri iki gihugu ngo zikurikirane uko amatora azagenda gusa ibiganiro biracyakomeje kuko iki gihugu kigomba kugaragaza byimbitse ibijyanye no kohereza izo ndorerezi ku biro by’itora bitandukanye.

Abahanganye na Perezida Felix Tshisekedi bagaragaje impungenge zirimo ko amatora ashobora guhura n’ibibazo bigatuma habaho ibikorwa byo kwiba amajwi.

Mu bakandida bahanganye na Perezida Tshisekedi barimo Dr Denis Mukwege wigeze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel ugiye kwiyamamaza ku nshuro ye ya mbere, Martin Fayulu wahanganye na Tshisekedi muri 2018 n’abandi batandukanye.

Hari kandi abahoze ari ba Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Joseph Kabila aribo Augustin Matata na Adolphe Muzito ndetse hari na Depite Delly Sesanga ndetse na Noël Tshiani, wiyamamaje mu 2018.

CENI yatangaje ko urutonde rw’agateganyo ruzatangazwa hagati ya tariki ya 18 na 19 Ukwakira 2023, mu gihe urutonde ntakuka ruzatangazwa ku wa 18 Ugushyingo habura ukweki ngo amatora abe.

Abahanganye na Tshisekedi bagaragaza ko mu myaka itanu amaze ku boyobozi bw’iki gihugu ntacyo yamariye abaturage bamutoye dore ko nko ku birebana n’umutekano ibintu byarushijeho kujya irudubi ku buyobozi bwe.

Iyi komisiyo kandi yatangaje ko imyiteguro y’amatora irimbanyije nubwo hari byinshi byagiye bitangazwa ko bishobora gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’amatora birimo n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages