Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri Congo agaragaza ko ku wa 19 Kamena abari bamaze kwandura bari 933, naho abamaze gupfa bari 245.
Ibi bivuze ko mu gihe gito, habayeho ubwiyongere bushya bw’abanduye ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo.
Ku rundi ruhande abaganga n’abatabazi bari kwita ku barwaye Ebola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahangayikishijwe bikomeye n’uko bari kubacika, bakajya gushaka ibiryo kuko ibitaro bidafite ubushobozi bwo kubagaburira.
Ikigo cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, kigaragaza ko hatagize igikorwa byihuse ku mbogamizi ziri kugaragara, iki cyorezo gishobora kuzica benshi kurusha uko byagenze mu myaka yashize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!