Ni ikiganiro cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 31 Ugushyingo 2025, kuri Kampala Serena Hotel. Cyanyuze imbonankubone kuri NTV Uganda na Spark TV.
Abacyitabiriye ni Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka ‘Bobi Wine’ uhagarariye ishyaka NUP, Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation (ANT), Nathan Nandala Mafabi w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC), Elton Joseph Mabirizi w’ishyaka Conservative Party (CP) na Frank Bulira Kabinga w’ishyaka Revolutionary People’s Party (RPP).
Abakandida batitabiriye ni Yoweri Kaguta Museveni w’ishyaka National Resistance Movement, Robert Kasibante na Mubarak Sserunga Munyagwa w’ishyaka Common Man’s Party (CMP).
Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Museveni bavuze ko bakiriye ubutumire muri iki kiganiro mpaka mbere y’iminsi 10, ariko ntiyabasha kwitabira kuko yari afite ibindi ahugiyemo bijyanye n’amatora.
Mu gihe iki kiganiro mpaka cyabaga, kuri Televiziyo y’igihugu (UBC) hatambutse ikindi cyiswe ‘Gen Z Podcast’ Museveni yahuriyemo n’urubyiruko.
Kubura kwa Perezida Museveni, kwatumye Robert Kyagulanyi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, amwibasira avuga ko “Museveni ntabwo ari hano kuko ari mu hahise, kandi turi kuganira ahazaza.”
Insanganyamatsiko yahereweho muri iki kiganiro ni ijyanye n’imari, iterambere ry’ubukungu, no guha urubyiruko imirimo.
Kuri iyi ngingo Frank Bulira Kabinga yavuze ko ibibazo by’ubukungu Uganda ifite ari ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bwa politike y’iki gihugu.
Ati “Ikibazo gikomeye cya Uganda ni Perezida Museveni n’uburyo bwe bw’imiyoborere.”
Uyu mugabo yavuze ko natsinda amatora, azagabanya Uganda mo Leta 16 zifite ubwigenge ku kigero runaka. Ibi ngo bizoroshya ibijyanye no gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa, ndetse birandure burundu ruswa.
Bobi Wine yahise amuca mu ijambo, avuga ko we natorwa azahanga imirimo miliyoni 10 binyuze mu nzego nk’ubuhanzi, ubukerarugendo ndetse no kongera umubare w’ibigo bito n’ibiciriritse.
Yavuze kandi ko azagabanya ikiguzi cyo gutangira ubucuruzi muri Uganda, avugurure ibikorwaremezo by’ubwikorezi, ndetse ashyireho umushahara fatizo.
Ati “Amagana y’abantu bato birengagijwe n’imiyoborere iriho. Tugomba kongereraga ibigo bito n’ibiciriritse.”
Nathan Mafabi w’ishyaka FDC yavuze ko abantu bakwiriye kwibuka ko 70% by’abaturage ba Uganda bakora ubuhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko ubuyobozi buriho muri Uganda budashyigikira uru rwego mu buryo bufatika kugira ngo rutunge abarukoramo.
Ku bijyanye n’umutekano, Frank Bulira yavuze ko natorwa azahindura izina rya Polisi, ikareka kwita ‘Uganda Police Force’, ahubwo ikitwa ‘Uganda Police Service’, kugira ngo ikorere abaturage, aho kuba igikoresho cya politike.
Ati “Museveni ajya kuyita ‘Force’ yabikoze abishaka kugira ngo igire uruhare mu gutoteza Abanya-Uganda, Polisi tuzayambura ibikoresho bya gisirikare, kandi tuzahagarika kohereza abasirikare mu butumwa mu mahanga mu ntambara zidafite impamvu aho kurinda Abanya-Uganda. Abantu hano ntabwo batekanye kubera ubugizi bwa nabi bw’inzego z’umutekano.”
Mugisha Muntu wabaye umusirikare mukuru muri iki gihugu, yavuze ko natsinda azashyiraho Guverinoma yubaha Itegeko Nshinga kandi igenda ku mategeko.
Ku wa 15 Mutarama 2026 biteganyijwe ko Abanya-Uganda bazazindukira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, azasiga habonetse usimbura Perezida Yoweri Kaguta Museveni, cyangwa uyu mugabo akongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora iki gihugu kiri mu majyaruguru y’u Rwanda.
Komisiyo y’Amatora muri Uganda yemeje abakandida umunani bazahatanira kuyobora iki gihugu, ndetse batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Perezida Museveni umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi niwe uhabwa amahirwe yo gutsinda aya matora, ahagarariyemo ishyaka rya National Resistance Movement.
Museveni yagiye ku butegetsi muri Uganda mu 1986, nyuma yo gutsinda urugamba rwahiritse ubutegetsi bwa Milton Obote.
Mu bikorwa arimo byo kwiyamamaza avuga ko natorwa azakomeza kwimakaza imiyoborere n’iterambere bishingiye ku mutekano, guteza imbere inganda, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!