Umuvugizi wa EALA, Bobi Odiko yatangarije Tanzania Daily News ko abahagarariye Leta y’u Burundi muri iki gikorwa bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alain Aimé Nyamitwe, aherekejwe na Minisitiri w’umutekano Alain Guillaume Bunyoni, Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Léontine Nzeyimana ndetse n’umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD Gélase Ndabirabe.
Abandi bitabiriye iki gikorwa cyo kuvuga uburyo umwuka wifashe mu Burundi, harimo abayobozi b’amashyaka atandukanye ariyo FNL, Sangwe Pader, UPRONA, ndetse n’uhagarariye ihuriro ry’amashyaka ryitwa COPA.
Abadepite bagize EALA bazumva ibitekerezo by’abaturage batandukanye bo muri Afurika y’Uburasirazuba ku bibera mu Burundi.
Komite ya EALA ishinzwe ibibazo by’akarere no gukemura amakimbirane, yari yasabye ko ibi biganiro byaba kuva tariki 13 kugeza kuri 16 Mutarama, ariko Leta y’u Burundi ivuga ko ititeguye kuri ayo matariki ahubwo ivuga ko yifuza ko byaba nyuma y’itariki ya 18 Mutarama 2016.

TANGA IGITEKEREZO