00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bakomeje kwicwa umusubirizo muri Uganda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 August 2017 saa 08:56
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mujyi wa Katabi, uherereye mu Karere ka Wakiso, muri Uganda, bakomeje kwinubira iyicwa rya hato na hato ry’abagore nyuma y’aho kuri iki Cyumweru hatoraguwe umurambo w’umugore wa munani.

Uwo murambo utabashije kumenyekana umwirondoro, watoraguwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, uruhare rw’umuhanda wa Gari ya moshi, urambitse mu gihuru waciwe ijosi uhita ujyanwa ku bitaro bya Mulago gukorerwa isuzuma.

Abaturage bo muri ako gace babwiye New Vision dukesha iyi nkuru ko bababajwe n’uko Polisi yemeje ko uwo wishwe atari uwo muri ako gace, itabemereye kuwitegereza neza.

Umuyobozi wa Polisi ishinzwe kurwanya ibyaha ndengamipaka mu murwa mukuru Kampala, Siraj Bakaleke, yatangaje ko uwo mugore yasaga n’umurwayi wo mu mutwe bitewe n’uko umurambo we wari umeze nk’uw’umuntu utari ukibasha kwiyitaho; yongeraho ko uburyo yishwemo bitandukanye cyane n’uko abandi bamaze iminsi bicwa.

Kuva muri Gicurasi, uyu murambo ubaye uwa 18 w’umugore wishwe barimo 11 biciwe mu Mujyi wa Entebbe abandi mu wa Nansana.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura, yatangaje ko bishoboka ko abica aba bagore baba bagiye kubakoreraho imihango y’ibitambo ngo babone ubutunzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages