Abari gusubiranamo ni abagize umuryango w’ibwami harimo abavukana nawe n’abagore bandi b’umwami nyuma y’uko uwari warasigiwe ubutware bwo kuyobora ubwami bw’aba-Zulu, umwamikazi Dlamini Zulu atanze atarimikwa.
BBC itangaza ko hari gukwirakwizwa ibihuha bivuga ko uyu mwamikazi yaba yararozwe kugira ngo adasigarana ubwami cyane ko atari umu-Zulu ahubwo ari mushiki w’umwami Mswati III wa eSwatini.
Gusa kuba ari mushiki w’uyu mwami nibyo byatumye umwami Zwelithini ahitamo kumusigira ingoma y’aba-Zulu kuko yifitemo amaraso y’abami.
Iminsi mike nyuma y’urupfu rw’umwami Zwelithini, abavandimwe be bavukana bashinjwe gukora inama rwihishwa, kuko batari bashyigikiye ko umwamikazi Dlamini-Zulu asigarana ingoma.
Amakuru y’uko habaye iyi nama yateje urunturuntu mu bagize umuryango w’ibwami bakeka ko bizateza amacakaburi. Gusa abavandimwe b’umwami bahakanye ko nta gikorwa kibi bari bari gutegura ahubwo ko bari bari kuganira uko bazafasha umwamikazi Dlamini-Zulu wari ugiye gusigarana ingoma.
Aba bavandimwe barimo igikomangoma Mbonisi n’igikomangomakazi Thembi bitandukanyije n’abavuga ko bafite uruhare mu rupfu rwe.
Uyu mwamikazi w’imyaka 65 amaze gutanga, amahirwe y’uzazungura ingoma yahawe umuhungu we mukuru, igikomangoma Misizulu, ufite imyaka 46 warangije amashuri ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa ntabwo umuryango w’ibwami urabyemeza nubwo mama we amaze icyumweru kirenga atanze.
Impamvu y’uku kurwanira ubwami no gusubiranamo kwaturutse ku kuba nta buryo buhamye ingoma y’aba-Zulu ifite y’usimbura umwami igihe atanze, nk’uko mu Bwongereza bimeze, ahubwo uzazungura umwami ahitwamo n’umwami uriho.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uburyo intonganya hagati y’abagize umuryango w’ibwami zizakemurwa n’igihe umwami azerekanwa. Ariko ab’ibwami bari gusabwa gucisha make, umwami mushya uzimikwa, akimikwa mu mahoro kandi mu buryo bwubashywe.
Umwami Zwelithini yatanze afite abana 28 yabyaye ku bagore batandatu. Abo yabyaranye n’umwamikazi Dlamini Zulu ni umunani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!