Aba baturage biyongereyeho 30% ugereranyije no mu 2016, ni abo mu bihugu birimo Somalia, Ethiopia, Kenya, Tanzania na Uganda, ndetse hari impungenge ko umubare ushobora kurushaho kwiyongera.
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri FAO, Dominique Burgeon yatangaje ko abaturage batazi uburyo babyitwaramo kubera ko ari igihembwe cya gatatu batabasha kubona imvura ihagije.
Ati” Ubufasha bukenewe aka kanya, mbere y’uko ikibazo kirushaho gukomera.”
Nk’uko Reuters yabyanditse, kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi, uduce tugaragaramo ibibazo twabonye imvura itageze kuri kimwe cya kabiri cy’iyari isanzwe igwa, bituma imyaka itera uko bikwiye ibiciro ku masoko nabyo birushaho kuzamuka.
Uretse kubura imvura byanatumye amazi aba make amatungo na yo arasonza bigira ingaruka ku mukamo, ibintu byarushijeho kuba bibi kubera nkongwa idasanzwe yangije imyaka itari mike mu bice bitandukanye.
Burgeon yagize ati “Tuzi neza akamaro k’amata mu kurushaho guteza imbere ubuzima bwiza bw’abana bari munsi y’imyaka itanu n’ingaruka mbi bishobora kugira igihe yaramuka abuze.”
FAO igaragaza ko iki kibazo gikomereye cyane aborozi bo muri Ethipia, Kenya na Somalia bashobora kubura amatungo menshi, kuko bagenda basatira ibihe birangwa n’izuba ryinshi.



















TANGA IGITEKEREZO