00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo bafite ‘tatouages’ bakunda guca inyuma abakunzi babo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 December 2016 saa 07:16
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bafite ibishushanyo ku mubiri bizwi nka ‘tatouages’ baba bafite ingeso yo guca inyuma abo bashakanye.

Inkuru yatangajwe na dailymail ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya New Mexico bwavumbuye ko impamvu abagore batinya gushaka abagabo bafite tatouage zirimo n’iyo ngeso.

Abo bahanga babajije abagore n’abagabo 2500 maze abagore bagaragaza ko abagabo bafite tatouages baba biyumva ko ari abatware, bari hejuru cyane y’abagore, bumva ko barenze kandi ngo ibyo byiyumviro bijyana no kugira umusemburo mwinshi wa testosterone utuma baca inyuma abo bashakanye ndetse bakagira amahane.

Abagabo bo, basubije ko bagenzi babo bafite tatouage bakurura ubabonye wese kurenza abatazifite.

Umusemburo utuma abagabo bumva ko barenze ku bagore mu bintu byose ngo unabaganisha ku gukunda igitsina ndetse no kugira umubiri wubakitse neza.

Abandi bashakashatsi bo muri Pologne berekanye ko abagabo bishyiraho tatouages baba bafite uwo musemburo mwinshi ndetse ikaba ari yo mpamvu abagore basubije ko badashobora kubakunda.

Abagabo badaca hirya no hino mu rukundo baba bafite umusemburo muke (testosterone) mu gihe abaca inyuma abo bashakanye bo baba bafite mwinshi.

Uyu musemburo ngo unatera akanyabugabo ko kureshya abo badahuje igitsina ukanabatera kwigirira icyizere gikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages