Abacuruzi bo muri Uganda bahombye miliyari 178 z’amashilingi mu mezi atatu

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 15 Kamena 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’abikorera muri Uganda rwatangaje ko mu mezi atatu yo kubaka umupaka wa Gatuna, iki gihugu gihuriweho n’u Rwanda, byahombeje abacuruzi bacyo miliyari 178.6 z’amashilingi mu mezi atatu.

Umuyobozi w’uru rugaga Gideon Badagawa, yavuze ko binyuze ku mupaka wa Gatuna, Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, ni ukuvuga ko buri kwezi bifite agaciro ka miliyoni 16 z’amadolari.

Yagize ati “Turi guhomba ubucuruzi. Politiki yo ntacyo ihomba ariko abantu bari gutakaza imirimo kandi bizarushaho kuba bibi niba ikibazo kidakemuwe mu maguru mashya.”

Badagawa yongeyeho ko kuva umupaka wa Gatuna watangira kubakwa kuwa 28 Gashyantare uyu mwaka, abacuruzi bo muri Uganda babasha kohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadolari gusa.

Muri Gashyantare Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyabaye gihagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, yagize ati “imodoka zose zitwaye ibicuruzwa zanyuraga ku mupaka wa Gatuna zirifashisha umupaka wa Kagitumba/Mirama hills. Amatariki yo gusubukura gukoresha umupaka wa Gatuna azatangazwa vuba.”

Kuwa mbere w’iki cyumweru, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda, RRA cyafunguye umupaka wa Gatuna mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu Rwego rwo gusuzuma imirimo y’ubwubatsi bw’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Umupaka wa Gatuna niwo woroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali ari ibilometero 86.6 gusa, mu gihe uturutse Kagitumba ugana i Kigali ari ibirometero 185.1, naho uturuka Cyanika ujya i Kigali naho ugenda ibilometero 130.5.

Umupaka wa Gatuna unyuzwaho ibicuruzwa byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza