Iri tsinda ryiyita ko riharanira umutekano mpuzamahanga rikorera muri Centrafrique, ibaruwa yaryo ntibiramenyekana niba yemewe cyangwa izemerwa nk’uko BBC yabitangaje.
Burkina Faso kuri ubu iyobowe n’umusirikare wahiritse ubutegetsi bwa Roch Kaboré ku wa Mbere.
Ubutumwa buri mu ibaruwa yandikiwe bugira buti “Abatoza b’Abarusiya mu gihe basabwa gutanga imyitozo ku gisirikare cya Burkina Faso, babikora neza.”
Iyo baruwa yabanje kunyura ku mujyanama wa Perezidansi ya Centrafrique mu by’umutekano.
Abacanshuro b’Abarusiya bagiye boherezwa mu bihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi byanenze iby’aboherejwe muri Mali mu Ukuboza bivuga ko bishobora kuzarushaho kuzambya umutekano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!