Itangazo rya ICGLR rivuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi, i Luanda muri Angola, uretse ikibazo cy’ umutekano mu Burundi hararebwa no muri Repubulika ya Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo n’ ibitero by’ iterabwoba mu karere.
Aba baminisitiri babanjirijwe n’ inama yabaye kuri uyu wa mbere ihuje abagaba b’ ingabo n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu bigize uyu muryango.
Igiye kubangiziza kandi iy’ abakuru b’ ibihugu na za guverinoma iteganyijwe kuwa 18 Gicurasi, muri Angola, ari nayo izasuzuma raporo y’ abagaba b’ ingabo n’ inzego z’ iperereza muri uyu muryango ikanumva ibisobanuro by’ aba Minisitiri b’ ingabo bo mu bihugu birimo umutekano muke mu karere birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’ Epfo, Centrafrique, u Burundi na Kenya.
ICGLR ihuriza hamwe ibihugu birimo Angola, u Burundi, RDC, Kenya, u Rwanda, Sudani y’ Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO