Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye icyemezo cya Loni cyo kohereza ingabo zo kunganira MONUSCO mu kurwanya umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi bwa Congo mu gice cy’Uburasirazuba. Umushinga w’ubufatanye mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, ntiwakiriwe neza n’inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ubwo abakuru b’ibihugu bari mu nama i Addis Abeba ku wa 28 Mutarama 2013.
Umushinga wa Loni w’ubufatanye mu kugarura amahoro no kubungabunga umuteko mu karere k’Ibiyaga bigari utarashyigikiwe n’Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ku wa 28 Mutarama, uha amahirwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika, Johnnie Carson, yabyemeje ku wa 12 Gashyantare mu nama yabereye i Washington muri Brookings Institution. Yagize ati «Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere bemeye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Loni.»
Johnnie Carson akomeza agira ati «Washington ishyigikiye ikomeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo uzunganira MONUSCO.» yongeraho ko Loni icyo igamije ari ukugagura umutekano muri Congo nk’uko amasezerano abiteganya. Ko Loni yifuza gushyiraho uwo mutwe w’ingabo kandi ukomeye, uzaba ugizwe n’abasirikare bagera ku 2,500 nk’uko byatangajwe mu cyumweru gishize na Hervé Ladsous ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Loni. Abanya Afurika y’Epfo bari bitaguye kohereza ingabo bo bahise bahakana icyo cyemezo bivuye inyuma.
Johnnie atangaza kandi ko umugambi wa Loni wo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo wahagararirwa n’intuma idasanzwe ya Loni. Agira bati «Umuti watanzwe kandi ugashyigikirwa n’Umuryango mpuzamahanga ni wo wonyine wo gushyirwa imbere. Tugomba kubikora nk’uko byagenze muri Yougoslavia (…) Twahagaritse amakimbirane muri Sudani. Tugomba gushyiraho imbaraga zishoboka kandi zo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo dukemure ikibazo cyo muri Congo.»
Akomeza atangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorana n’ibihugu bigize akanama k’umutekano ka Loni n’abafatanyabikorwa babo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO