00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Walikale: AFC/M23 yafashe ibirindiro bya FARDC nyuma y’imirwano ikomeye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 September 2026 saa 08:12
Yasuwe :

Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro AFC/M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije na Wazalendo yakomereje muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikale ku wa 10 Nzeri 2026.

Iyi mirwano yatangiye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ibera ahanini ku misozi ya Mindjendje, aho impande zombi zifashishije ibikoresho intwaro ziremereye n’indege nto zitagira abapilote (drones).

Nk’uko amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abivuga, ingabo za Leta ya RDC na Wazalendo byatakaje ibirindiro bya Mindjendje biherereye muri Banakindi, nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi.

Ifatwa rya Mindjendje ryakangaranyije ingabo za RDC na Wazalendo, bisaba Leta ubufasha bwihuse bwo mu kirere kugira ngo byisubize ibi birindiro by’ingenzi byabifashaga kugumana igice cya Mpety.

Ibi bibaye mu gihe hari impungenge ko AFC/M23 ishobora gukomereza urugamba muri santere ya Pinga, kimwe mu bice by’ingenzi muri Walikale.

Imirwano yo muri Kisimba ibaye mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane ku rugabano rwa Teritwari ya Walikale na Masisi.

AFC/M23 imaze iminsi ihanganiye na FARDC-Wazalendo muri Masisi na Walikale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages