Mu minsi ishize abakunze kumvikana mu nkuru ziharabika u Rwanda bifashishije uru ruganda ruri mu zikomeye mu Rwanda no ku Isi, bagaragaza ko ngo ishyamba atari ryeru kuko ngo rwafunze ndetse aho rwakoreraga rwahinduwemo igaraje risanzwe.
Icyakora uru ruganda rwanyomoje amakuru, rugaragaza ko rutiteze guhagarika ubucuruzi bwarwo mu Rwanda bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa.
Mu itangazo Volkswagen Group Africa yashyize hanze ku wa 24 Werurwe 2026 yagize iti “Turifuza kumenyesha abafatanyabikorwa, abakiliya ndetse n’abantu muri rusange ko Volkswagen idateganya guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda. Ibivugwa ko Volkswagen iri kugabanya ishoramari ryayo cyangwa igiye kuva mu Rwanda ni amakuru atari yo atanafite aho ashingiye.”
Volkswagen Group Africa yakomeje ivuga ko “kuva ku wa 1 Mata 2026, Volkswagen Mobility Solutions Rwanda izimukira mu nyubako nini nshya zayo ziherereye mu Cyanya cy’inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.”
Volkswagen Group Africa yakomeje ivuga ko izakomeza gutanga serivisi zayo zirimo gutwara abantu, guteranya imodoka no kuzigurisha ndetse no gutanga serivisi zijyana na yo.
Volkswagen Group Africa yavuze ko ibikorwa byayo mu Rwanda biri kwagurwa umunsi ku wundi, bigizwemo uruhare n’itsinda ry’iki kigo rikorera mu karere, ryitezweho kwagura serivisi zo gutwara abantu muri Afurika yose.
Itangazo rirakomeza riti “Volkswagen Group Africa ishishikajwe no gutanga ibikoresho by’imodoka bigezweho na serivisi zijyana na byo mu Rwanda.”
Volkswagen Group Africa ikunze kugaragaza uburyo u Rwanda rwayifashije gutera imbere.
Uretse guteranya imodoka, kuzigurisha no gutwara abantu, uruganda rwa Volkswagen runafasha no mu zindi nzego zitandukanye.
Mu 2025 Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Uruganda rwa Volkswagen rutanga imodoka nshya 114, muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali tariki 21-28 Nzeri 2025.
Ku wa 27 Kamena 2018, ni bwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya Volkswagen byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!