Katungi yashyikirijwe ubugenzacyaha bwa Amerika tariki ya 12 Nzeri 2026, nyuma yo gufatirwa muri Uganda mu mpera za Kamena. Yamaze kugera i Washington, aho azaburanira mu rukiko rwo muri Leta ya Virginia.
Ubushinjacyaha bwa Amerika bumushinja gukorana n’abandi bantu barimo Umunya-Bulgaria, Umunya-Kenya n’Umunya-Tanzania mu mugambi wo gutanga imbunda, ibisasu bya roketi, mine, misile zirasa n’ibindi bisasu birasa indege ndetse na drones.
Abashinjacyaha bavuga ko Katungi yinjijwe muri uyu mugambi n’Umunya-Kenya, nyuma na we agashaka Umunya-Tanzania wari kubafasha kuwushyira mu bikorwa.
Umunya-Bulgaria Peter Dimitrov Mirchev uvugwa nk’umuhuza w’uyu mugambi, avugwaho kuba yari asanzwe akorana ubucuruzi n’umucuruzi w’intwaro ukomeye ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya na Tajikistan, Viktor Bout.
Katungi naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka nibura 10, kikaba gishobora no kugera ku gifungo cya burundu mu gihe byagaragara ko afite uruhare rukomeye muri uyu mugambi.
Leta ya Uganda yatangaje ko koherezwa kwe muri Amerika byakozwe hashingiwe ku bufatanye bw’inzego z’ubutabera z’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!