00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare wa RDC yafatiwe mu mabandi yateye urugo rw’abapadiri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 May 2026 saa 12:26
Yasuwe :

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi amabandi 13 arimo umusirikare, yateye urugo rw’abapadiri muri Paruwasi Gatolika ya Saint-Théophile i Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 30 Mata rishyira uwa 1 Gicurasi 2026.

Aya mabandi yinjiye muri uru rugo afite intwaro zirimo ibyuma, yangiza igipangu n’inzu abapadiri babamo. Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Ambongo, yagaragaje ko uburangare bwa Leta ari bwo butuma ubugizi bwa nabi bukomeza muri uyu mujyi.

Ku wa 7 Gicurasi, Polisi ya RDC yerekanye aya mabandi, isobanura ko yayafashe mu bihe bitandukanye nyuma y’igitero cyagabwe ku rugo rw’abapadiri, kandi ko bafatanywe imbunda n’intwaro gakondo zirimo imihoro.

Polisi yagize iti "Mu bagizi ba nabi bafashwe harimo Caporal ukorera mu karere ka gisirikare ka 11, wari wigize nk’aho yaje gusura umuryango we, ahubwo yaje mu bujura kuri paruwasi ya ECC. Harimo kandi abasivili babiri bafite impuzankano ya Polisi. Ni bo basebya Polisi. Bahungabanya umutekano muri Kimbaseke na N’Djili."

Umukwabu wo gufata aya mabandi watangiye hashingiwe ku ibwiriza ryatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi muri Kinshasa, Israël Kantu Bakulu, nyuma yo gusura uru rugo rw’abapadiri tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Polisi yasobanuye ko aya mabandi amaze igihe ahungabanya umutekano i Kinshasa
Mu bafashwe harimo Caporal mu ngabo za RDC n'abasivili bari bafite imyambaro ya Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages