Uyu munyamategeko, Robert Amsterdam, n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Jeffrey Smith, birukanywe bashinjwa gukora ibikorwa bibangamira inyungu za Uganda mu mahanga, no gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwa Museveni.
Amsterdam yirukanywe muri Uganda nyuma y’aho tariki ya 2 Gashyantare atangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari gutera abantu ubwoba mu gihe Perezida Museveni ayobora igihugu n’umutungo w’umuryango we.
Uyu munyamategeko yateguzaga ko azasabira Uganda guhagarikwa mu muryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, kubera icyo yise kwikanyiza abaturage n’ubukoloni bw’imbere mu gihugu ashinja umuryango wa Museveni.
Yagize ati “Icyo ngiye kuvuga ni iki, dufite gahunda yo gusaba Commonwealth guhagarika by’agateganyo Uganda kugeza igihe izaba igihugu kigendera ku mategeko.”
Ku wa 3 Gashyantare, Jeffrey na we yasabiye ubutegetsi bwa Uganda gufatirwa ibihano, abishingiye ku kuba Gen Muhoozi aherutse kwibasira Ambasade ya Amerika i Kampala.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!