KU wa 29 Ukuboza 2025, ubuyobozi bukuru bwa RTNC bwagize buti "Umuyobozi ushinzwe isakazamakuru kuri televiziyo, Oscar Mbal Kahij, yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye, kubera ko yemeye ko amagambo yibasira ubwoko bw’Abatutsi y’Umuvugizi wa FARDC, Gen Sylvain Ekenge Efomi, atambuka.”
Kahij yakiriye Gen Maj Ekenge kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 27 Ukuboza, mu kiganiro ‘Plateau Special’. Yari yagiye gusobanura uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane mu bice biri kuberamo imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aho kwibanda ku nsanganyamatsiko, Kahij na Gen Maj Ekenge bafashe umwanya munini bibasira Abanyarwanda n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Byageze aho uyu musirikare avuga ko gushaka umugore w’Umutsikazi bisaba kwitonda kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yaraye ahagaritse by’agateganyo Gen Maj Ekenge kubera aya magambo, nyuma y’igitutu cyaturukaga impande n’impande cy’abayamagana.
Amagambo ya Gen Maj Ekenge agaragaza uburyo urwango Abatutsi bafitiwe muri RDC rwafashe intera ndende, nubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwari bumaze igihe kinini bugaragaza ko abaturage bose bafatwa kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!