00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukwe wa Museveni yajoye ibibera muri Uganda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 July 2026 saa 06:05
Yasuwe :

Umukwe wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Odrek Rwabwogo, yongeye kugira icyo avuga ku bibazo by’imiyoborere biri muri Uganda, asaba Abanya-Uganda kuvuga bashize amahanga ibitagenda.

Rwabwogo yavuze ko gucecekesha abaturage bagaragaza ibitekerezo byabo bidahuye n’iby’ubutegetsi, bidindiza iterambere ry’igihugu, ashimangira ko abaturage bakwiye kugira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ku bibazo birebana n’imiyoborere y’igihugu.

Aya magambo ye aje akurikira amashusho yari aherutse gusohora, aho yaburiye ko gukoresha nabi ububasha binyuze mu iyicarubozo, ubwicanyi, uburiganya mu matora no gushyira igisirikare muri politiki, ari byo bibangamiye cyane umutekano wa Uganda kurusha abanzi baturutse hanze y’igihugu cyangwa ibiza.

Yagize ati "Tugomba gukomeza guashiraho uburyo bufasha abaturage kuganira. Kandi bagomba kuganira mu bwisanzure, nta bwoba. Mukwiye kuvuga mutikanga, kuko ubwoba butuma abantu batakaza ubushobozi. Iki ni igihugu cyanyu. Mujye muvuga.”

Yavuze ko abantu bakwiye kugira ubwisanzure bwo kuvuga ibitagenda neza, cyane cyane ku bijyanye no kubahiriza amategeko n’uburyo ibitekerezo binyuranye n’iby’abari ku butegetsi bifatwa.

Yakomeje agira ati "Kugira ngo tugere ku ntego Perezida yadushyiriyeho yo kugira ubukungu bwa miliyari 500 z’Amadolari ya Amerika mu myaka 14 iri imbere, tuzakenera nibura megawati 35.000 z’amashanyarazi zizafasha iri terambere. Perezida natwe twese dushaka ko igihugu cyihutisha inganda. Turashaka guhindura umutungo kamere n’ubuhinzi dufite bikabyara ibicuruzwa bifite agaciro kenshi."

Yashimangiye ko ibyo bidashobora kugerwaho mu gihe abantu baba birirwa bashyamirana, bavuga ibinyoma cyangwa bacecekesha abavuga ibitagenda.

Yakomeje agaragaza ko abayobozi bagomba gufata ingamba zigamije kunoza imikorere, abakora nabi bakabiryozwa.

Nubwo ari umukwe wa Perezida Museveni, mu bihe bitandukanye Odrek Rwabwogo yagiye agaragaza ukutavuga rumwe n’abagize umuryango we barimo n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Rwabwogo ni umugabo w’umukobwa wa kabiri wa Perezida Museveni, Patience Kokudenka. Uyu mushoramari kandi asanzwe ari umujyanama mukuru w’Umukuru w’Igihugu.

Umukwe wa Museveni yajoye ubutegetsi bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages