Banzawitonde w’i Bujumbura yatorewe mu nama yo ku rwego rw’igihugu ya APDR yabaye ku wa 28 Kamena 2026, ubwo yari ahatanye n’abandi bakandida bane barimo Samuel Nininahazwe, Désiré Niyonizigiye, Marie Goreth Maniraho na Elias Ndayishimiye.
Iri shyaka risobanura ko ryafashe icyemezo cyo guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu rwego rwo gushyigikira politiki y’amashyaka menshi, kandi ko rizakora ibikorwa byo kwiyamamaza mu bwubahane no mu kutibasira uruhande bizahatana.
APDR ivuga kuri politiki y’amashyaka menshi mu gihe ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryihariye imyanya yose mu mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko; ibyo rishingiraho risobanura ko Abarundi barifitiye icyizere cyinshi.
Banzawitonde yavuze ko mu ntego afite harimo kubaka urwego rw’ubutabera, kongera umushahara w’abakozi, gukemura ikibazo cy’ibura ry’ifumbire no guharanira umubano utajegajega hagati y’u Burundi n’amahanga.
Yagize ati "Uyu munsi Abarundi banyotewe ubutabera, abakozi ba Leta bakeneye umushahara mwiza, gukemura ibibazo by’ifumbire, umubano utajegajega ariko mu ishyaka APDR tuzabishakira umuti kuko twamaze kubyigaho.”
Muri Gicurasi 2026, ikinyamakuru Ikiriho gikorana bya hafi n’urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR) cyari cyaciye amarenga ko Banzawitonde ashobora kuzahatana na Perezida Ndayishimiye.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Banzawitonde ari umukandida w’igihangange, uziranye na Perezida Ndayishimiye cyane kandi ko “bombi bashimana cyane, bakanubahana cyane”, bityo ko ihatana ryabo rizaba rishyushye.
Amatora ya Perezida w’u Burundi azaba tariki ya 3 Gicurasi 2027. Abanyapolitiki bakomeye barimo Agathon Rwasa utumvikana na Ndayishimiye nta mahirwe bafite yo guhatana kuko we yambuwe ishyaka yashinze, CNL, rihabwa abashyigikiye Ndayishimiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!