00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugambi wa Leta ya RDC wo gukura AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo warapfubye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 August 2026 saa 07:13
Yasuwe :

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherutse kongera ingabo n’ibikoresho byinshi muri Kivu y’Amajyepfo igamije gukura ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho muri iyi ntara ariko biba iby’ubusa.

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko kuva mu ntangiriro za Kamena 2026, abasirikare ba RDC bongerewe mu misozi ya Fizi no mu Kibaya cya Ruzizi kugira ngo bitegure kugaba ibitero byo gusubiza inyuma AFC/M23 na Twirwaneho.

Abasirikare benshi baturutse muri batayo ya 41 y’umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FARDC bazwi nka ‘Hiboux’ ni bo boherejwe cyane cyane muri ibi bice, bizeweho kugaragaza itandukaniro ku rugamba.

Abagera kuri 530 boherejwe muri Luvungi muri Teritwari ya Uvira mu gihe abandi boherejwe mu Mujyi wa Baraka muri Teritwari ya Fizi, banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika, baturutse mu Mujyi wa Kalemie.

Nk’uko aya makuru abivuga, ubwato bwatwaye aba basirikare, M/V Muzizi, bwari bwikoreye n’ibisasu bya mortiers, drones z’ubwiyahuzi ndetse n’amasanduku y’amasasu y’ubwoko butandukanye.

Mu ntangiriro za Nyakanga, abandi basirikare 610 bageze muri Kalemie mbere yo koherezwa muri Fizi. Icyo gihe ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho bafashe ibice by’ingenzi birimo Point-Zéro.

Komini Minembwe ni kimwe mu bice byagabweho ibitero byinshi. Ni igice cy’ingenzi gihuza Teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga, gituwe n’abiganjemo Abanyamulenge, kigenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23.

Ingabo za RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, byagerageje kugaba ibitero muri Minembwe bishaka kuyigenzura, ariko abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho babisubiza inyuma.

Mu bihe byashize, AFC/M23 na Twirwaneho byibandaga ku mirwanire yo ku butaka ariko ubu byashyize imbaraga mu gukoresha drones zifite ikoranabuhanga rigezweho zirimo Bayraktar TB2 ndetse na KT6.

FARDC n’ingabo bikorana byagowe no guhangana n’izi drones. Mu mpera za Kamena 2026, byavuzwe ko yashoboye kugera mu Mujyi wa Baraka, itwika kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya RDC.

Abasirikare bo mu mutwe wa Hiboux bongerewe ku rugamba ariko ntibagira icyo bahindura
Abarwanyi ba AFC/M23 na MRDP Twirwaneho bambuye ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC ibice byinshi mu ntangiriro za Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages