Gen Tshiwewe yatawe muri yombi mu ntangiriro za Nyakanga 2025, amaze amezi arindwi ari Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye n’igisirikare. Yagiye kuri uyu mwanya akuwe ku w’Umugaba Mukuru mu Ukuboza 2024.
Uyu musirikare yafunzwe mu gihe kimwe na Gen Maj Maurice Nyembo wahoze ari Umuyobozi w’ibiro bye n’abandi bofisiye barimo Lt Col Adelart Mwiza wari ushinzwe umutekano we, ariko impamvu y’ifungwa ryabo ntiyatangajwe icyo gihe.
Ubwo Gen Tshiwewe yagezwaga mu rukiko, Ubushinjacyaha bw’igisirikare buyobowe na Lt Gen Lucien René Likulia Bakumi bwagaragaje ko dosiye ye irimo abandi bofisiye umunani ndetse n’umusivili umwe witwa Pascal Nyembo Muyumba.
Abo bofisiye ni Gen John Numbi na Brig Gen Chinyabuuma Pascal Kamukinde bahunze igihugu, Gen Maj Nyembo, Brig Gen John Ngoy Kabila, Brig Gen John Sangwa Muhemedi, Col Guy Mukombozi Zahinda, Col Pathy Sangwa Lumbu na Col Christophe Tshibangu Kenge.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Gen Tshiwewe, aba bofisiye bakuru n’uyu musivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, birimo kugambanira igihugu, gushishikariza abasirikare gukora ibinyuranyije n’amategeko no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.
Bwagaragarije urukiko ko umugambi wo gukura Tshisekedi ku butegetsi wateguwe kuva mu 2020 kugeza muri Nyakanga 2025, ubwo Gen Tshiwewe na bagenzi be batabwaga muri yombi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Gen Tshiwewe yinjijwe muri uyu mugambi na Gen Maj Maurice Nyembo bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka kuva mu 2018.
Ngo kuva icyo gihe batangiye guhurira mu nama nyinshi zabaga nijoro, kandi ko zitabirwaga n’abandi bofisiye mu ngabo za RDC batari bashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Bwagaragaje ko mu gihe uyu mugambi wanozwaga, Gen Tshiwewe yifashishije abofisiye bakuru benshi kugira ngo awugereho, barimo ufite ipeti rya Brigadier Général na babiri bafite ipeti rya Colonel.
Tariki ya 9 Nyakanga 2025, urugo rwa Gen Tshiwewe ruherereye muri Komini Gombe mu Mujyi wa Kinshasa, rwarasatswe, rufatirwamo intwaro nyinshi z’ubwoko burimo AK-47, RPG, PKM (machine gun), amasasu arenga 4300 na za gerenade.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Gen Tshiwewe yari atunze izi ntwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ko mu bigaragara atazi azibikiwe kwirinda kuko ari nyinshi cyane, ahubwo ko zari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.
Pascal Nyembo uri mu buhungiro, ashinjwa guhuza abantu bose bagize uruhare mu gutegura umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, akabaha amabwiriza y’ibyo bagomba gukora, akanabaha amafaranga babaga bakeneye.
Gen Numbi wabaye Umugenzuzi Mukuru w’ingabo za RDC n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, ashinjwa gushishikariza abasirikare n’abapolisi kutubaha Perezida Tshisekedi no kumukura ku butegetsi, yifashishije imiyoboro irimo imbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Gen Numbi ari we winjije Brig Gen Sangwa muri uyu mugambi, kandi ngo yashoyemo amafaranga menshi kugira ngo ushyirwe mu bikorwa, arimo Amadolari 842.320 yohereje kuri konte ya Gen Maj Nyembo.
Kuri Brig Gen John Ngoy wa Kabila, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yari umuhuza w’abakorana na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 n’abateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Iki kirego kivuga ko Brig Gen Ngoy yari yarahawe na Pascal Nyembo ubutumwa bwo gufasha abofisiye bakuru barimo Lt Gen Philémon Yav Irung, Gen Zelwa Katanga na Christian Kenga Kenga wabaye umupolisi ukomeye gutoroka gereza bafungiwemo, kugira ngo babiyungeho.
Brig Gen Ngoy ashinjwa kuba mu biganiro yagiranye n’abantu batandukanye, ngo yaragaragazaga nk’ufitiye impuhwe Joseph Kabila, akanashyigikira igitekerezo cyo guhirika ubutegetsi nk’uko byagenze muri Guinée-Conakry tariki ya 5 Nzeri 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!