00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yongeye kujyana inkura z’umweru muri pariki nyuma y’imyaka 43

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 March 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Ikigo cya Uganda gishinzwe Urusobe rw’Ibinyabuzima (UWA) cyatangaje ko igihugu cyongeye kujyana Inkura z’umweru ebyiri muri Pariki y’Igihugu ya Kidepo Valley nyuma y’imyaka 43 zicitse.

Inkura ebyiri zakuwe ahantu nyaburanga hazwi nka Ziwa Rhino Sanctuary zijyanwa muri Pariki y’Igihugu ya Kidepo Valley ku wa Kabiri w’iki cyumweru nka bimwe mu bigize gahunda ya UWA yo kongera kugarura inyamaswa zisa nizacitse muri icyo gihugu.

Ni gahunda igamije gufasha mu kongera gushaka inyamaswa zavuye muri pariki guhera mu myaka 1980 zigasubizwamo.

Icyo gihugu gisobanura ko cyari kimaze imyaka cyubaka uburyo bwo kongera kugarura inyamaswa zari zarakendereye n’uburyo bwo kuzicunga neza.

Pariki ya Kidepo ni yo byagaragaye ko iberanye n’izo nyamaswa kandi ko inyigo zanagaragaje ko hari uburyo inyamaswa zabaho neza kandi zikaba zifite n’umutekano.

Umuyobozi Mukuru wa UWA, James Musinguzi, yasobanuye ko kujyana izo nkura z’umweru muri pariki ari intangiriro z’amateka mashya yazo muri Pariki y’Igihugu ya Kidepo Valley.

Inkura ziba mu moko abiri aho harimo inkura z’umukara n’iz’umweru. Ubwo izi nkura zikundwa na benshi cyane cyane abajya gusura za pariki, biragoye ko wazitandukanya kuko inyinshi ziba zisa.

Inkura z’umweru ziba zifite ubunini n’uburemere bwikubye hafi kabiri ubw’inkura z’umukara.
Irindi tandukaniro ni uko inkura z’umukara zirisha amababi n’amashami, kandi zifite umunwa muremure, muto ushobora gukurura amababi n’amashami, mu gihe inkura z’umweru zo zirisha ubwatsi kandi zifite umunwa mugari, wagutse wihariye mu kurisha ubwatsi.

Inkura z’umukara kandi zifite amatwi mato kandi, umusaya w’inyuma usongoye hejuru, amaguru y’inyuma ari hejuru cyane ndetse n’uruhanga rufite agasongero ku bitugu naho iz’umweru zifite amatwi manini kandi akagira akandi kantu ku gasongero hejuru.

Uganda yongeye kujyana Inkura z’umweru muri Pariki nyuma y’imyaka 43

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages