00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umukwabu watahuye intwaro n’ibikoresho bya gisirikare byinshi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 May 2026 saa 04:39
Yasuwe :

Inzego z’umutekano za Uganda zakoze umukwabu mu bice mu Mujyi wa Kampala, zita muri yombi abantu batatu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge mu bihugu bitandukanye, bari bafite intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinshi.

Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda yagaragaje ko aba bantu barimo Umunya-Uganda witwa Mugisha Keith King, Ikemefuna Testimony Udo na Ikemefuna Annointing bakomoka muri Nigeria.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko Mugisha na bagenzi be bafatanywe intwaro zirimo imbunda nini, pisitoli, amasasu ari muri ‘magazines’ nyinshi, ibyombo bya gisirikare, imyenda, inkweto n’ingofero za gisirikare, pasiporo n’indangamuntu z’ibihugu bitandukanye.

Inzego z’umutekano zasanze Mugisha akomoka mu gace ka Nyakabande mu Karere ka Kisoro kari mu majyepfo y’igihugu, mu 2010 akaba yarafatiwe ku kibuga cy’indege cya Nairobi afite Cocaine yavanye muri Bresil kandi ko yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka 12.

Mugisha yafatanywe pasiporo nyinshi zirimo iya Uganda, Seychelles, Eswatini, u Bubiligi, u Bwongereza na Bresil ndetse n’indangamuntu yo muri Kenya na Nigeria, akaba yari afite n’ikarita igaragaza ko akorera mu biro bya Perezida Yoweri Museveni kandi atari byo.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Mugisha yakoreshaga imodoka zihenze zirimo Mercedes Benz na Toyota Landcruiser zavuzaga amahoni atemewe n’amategeko, kandi ko yerekanaga impuzankano y’igisirikare aho yanyuraga kugira ngo adasakwa.

Uretse kwigaragaza nk’umusirikare ukomeye cyangwa umukozi wo mu biro bya Perezida Museveni, Mugisha yanigaragazaga nka Ambasaderi kuko byageze n’aho ashyira ku rugo rwe icyapa cyanditseho ’Ambassador’s Residence’.

Byagaragaye kandi ko mu rugo rwa Mugisha ruri mu gace ka Nsansa hari umurinzi wambaraga imyenda y’igisirikare cy’igihugu kugira ngo abamubona bajye bamutinya nk’umusirikare.

Leta ya Uganda yatangaje ko hashobora kuba hari abandi bakorana n’abatawe muri yombi, bityo ko iri gukorana n’abindi bihugu kugira ngo na bo bafatwe.

Imyenda y'igisirikare, imbunda, ibyombo, amasasu n'ibindi byinshi byafatanywe Mugisha na bagenzi be
Mugisha (hagati) ni Umunya-Uganda, babiri bakomoka muri Nigeria
Inzego z'umutekano zafashe ibyangombwa byinshi byiganjemo indangamuntu na pasiporo za Mugisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages