Uyu mugore yafunzwe ku wa 1 Gicurasi 2026, nyuma y’uko ibitaro bibonye inshinge mu nda y’uyu mwana.
Mbere yo kujyanwa ku bitaro, uyu mwana yamaze igihe ataka mu nda. Nyirasenge witwa Birungi Eunice ni we wafashe icyemezo cyo kumujyanira abaganga kugira ngo bamusuzume.
Nyuma yo kumucisha mu byuma birimo X-ray na CT-Scan bikabona izi nshinge, byahise bimwohereza ku bitaro bikuru bya Mbarara.
Abaganga bo mu bitaro bikuru bya Mbarara ni bo babaze uyu mwana, bamukuramo inshinge 46.
Bivugwa ko Tushabeomwe yahaye uwo mwana izo nshinge mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho yazizingiraga mu mpapuro, akamutegeka kuzirya, akamuha n’igikoma cyo kuzimanuza.
Se w’uwo mwana, Twinomugisha Simon, yabwiye Polisi ko icyo umugore yapfaga n’uwo mwana ari uko uwo mwana yavuganaga na nyina, mukase atabishaka.
Ati "Umugore wanjye ntabwo ashaka ko umwana wanjye avugana na nyina. Yambwiye ko ngomba kumuhagarika cyangwa akazamwirukana agasanga nyina.”
Uwo mugore ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mitooma mbere y’uko agezwa mu rukiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!