00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umugabo ukekwaho kwica abana bane yari asanganywe ibibazo byo mu mutwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 April 2026 saa 01:51
Yasuwe :

Umuryango wa Christpher Okello Onyum, ukekwaho kwica abana bane abateye ibyuma mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre riherereye i Kampala muri Uganda watangaje ko uyu mugabo asanganywe ikibazo cy’indwara zo mu mutwe.

Onyum ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala, ashinjwa kwinjira mu kigo cy’ishuri ku wa 2 Mata 2026 abanza kwijijisha nk’umubyeyi ufite umwana ashaka gutangiza muri iri shuri.

Akekwaho kuba yarahise yicamo abana bane bari gukina, ibintu byababaje abantu benshi muri Uganda no hanze yayo.

Byababaje abaturage bashaka kwihorera ariko uyu mugabo atabarwa n’abapolisi n’abasirikare.

Uyu muryango wavuze ko kubera ikibazo cy’indwara zo mu mutwe yari afite byabaye ngombwa ko umwohereza kujya kuvururirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa yaje kongera kugaruka batabimenye mu Ugushyingo 2025.

Abayobozi bo muri Uganda mu gice cyabereyemo ibi byaha, bavuze ko umubyeyi w’uyu mugabo yagiye gutanga amakuru nyuma yo kumubona mu mashusho yazengurikijwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatabwaga muri yombi kubera ibyo akekwaho gukora.

Ibyo byatumye umubyeyi we ajya gutanga amakuru ku nzego zishinzwe iperereza avuga ko umwana we yari asanganywe ikibazo cy’indwara zo mu mutwe.

Umwe mu bayobozi wo muri Ggaba witwa Arnold Kasujja, yagize ati “Ni umubyeyi w’umugabo usanzwe utuye mu gace ka Bunga wabwiye Polisi ko bamujyanye muri Amerika kuvuzwa ndetse ko umuryango we utigeze umenya ko yagarutse muri Uganda.”

Yakomeje avuga ko abashoferi b’imodoka bakundaga guhura na bo bavuze ko bari bazi Onyum ndetse ko yababwiye ko agiye gusura umuvuzi wa gakondo noneho amusaba ko kugira ngo akire indwara zo mu mutwe akwiriye kugira igitambo atanga.

Hari andi makuru ahuza uyu mugabo n’ibibazo byabaye mu 2017 ubwo mwene se yitabaga Imana. Nubwo iki kirego kitajyanywe mu nkiko bavuga ko ari we wabigizemo uruhare binatuma bamwohereza mu mahanga kuvuzwa.

Ku wa 3 Mata 2026, Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, John Chrysestom Muyingo, yasuye ahabereye ibi byaha asaba ko iryo shuri rihita rifungwa kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi Minisiteri igiye gufasha imiryango yabuze abana bayo ndetse inafashe abakozi bakomerekeye muri ibi bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages