Kuri uyu wa 29 Mata 2026, Polisi yasobanuye ko uyu mukwabu ukomeje mu turere two muri Kampala na Wakiso washingiye ku makuru y’ubutasi.
Amashusho yafashwe aba bantu yabagaragaje bakurwa mu ikamyo, bajyanwa gufungirwa by’agateganyo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala mu gihe hagikorwa iperereza.
Bigaragara ko abafashwe ari benshi ariko Polisi ya Uganda ntiratangaza umubare wabo.
Muri iki cyumweru, inzego z’umutekano zo muri Uganda zahagurukiye abakora ibinyuranyije n’amategeko mu bice bitandukanye by’igihugu, baba abenegihugu ndetse n’abanyamahanga.
Ku wa 27 Mata, urwego rwa Uganda rushinzwe abinjira n’abasohoka rwafatiye mu karere ka Adjumani Abanya-Nigeria 62 babaga mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo bakoraga ivugabutumwa.
Mu ijoro ry’uwo munsi rishyira uwa 28 Mata, uru rwego rwafatiye i Kampala abandi banyamahanga 169 bakekwaho gukora ibikorwa birimo ubwambuzi, gukina urusimbi n’ibindi byaha byifashisha ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!