Nuwagaba yafatiwe mu gace ka Busega i Kampala ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2026, ubwo yari avuye gutanga inkwano z’umukunzi we witwa Brilliane mu burengerazuba bwa Uganda. Bivugwa ko yatanze inka 16.
Nk’uko amakuru atangwa n’inzego z’umutekano abivuga, yafashwe ubwo yari mu modoka zirinzwe bikomeye n’abasirikare bo mu mutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Uganda, uzwi nka SFC.
Amakuru avuga ko Nuwagaba yafashwe nyuma y’amezi atandatu Perezida Yoweri Kaguta Museveni ashyikirijwe raporo igaragaza ko uyu mugabo ashobora kuba ahungabanya umutekano w’igihugu.
Raporo y’iki kirego yashyikirijwe Perezida Museveni tariki ya 20 Mutarama 2026, bivugwa ko yatanzwe n’umuntu utazwi wiyise ‘Umuturage Uhangayitse’.
Uyu muntu yasabaga ko ibikorwa bya Nuwagaba byakorwaho iperereza, hagasuzumwa ibyangombwa bye n’uko yageze ku bakomeye mu nzego z’umutekano barimo abajenerali.
Iyi raporo ivuga ko Nuwagaba afite pasiporo ebyiri zanditseho amazina atandukanye, zirimo iyatanzwe mu 2019 yanditseho izina ‘Katerera James’ n’indi yatanzwe mu 2024 yanditseho Katerera Kezekiah.
Nuwagaba avugwaho kwegera Gen Maj Moses Rwakitarate ubwo yamutakambiraga ko urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare rwamukoreye iyicarubozo ubwo rwari rumufunze.
Gen Maj Rwakitarate avugwaho guhuza Nuwagaba n’umuvandimwe wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, kugira ngo amugezeho ikibazo cye.
Uyu musirikare kandi avugwaho guhuza Nuwagaba n’Umuyobozi wa SFC, Gen Maj David Mugisha, amufasha kugera kuri Perezida Museveni, amugezaho ikibazo cye.
Ikindi kirego kivuga ko iyo Nuwagaba atembera i Kampala, aba aherekejwe n’abasirikare bafite intwaro, ndetse ko yaba yarakoresheje igitinyiro afite mu gutera ubwoba bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma.
Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari we watanze itegeko ry’uko Nuwagaba afatwa. Ubu afungiwe ahantu hagizwe ibanga.
Ifatwa rye ryateje impaka muri Uganda kubera ko ryabaye nyuma y’igihe agaragara hafi y’abayobozi bakuru ndetse n’abantu bafite aho bahuriye n’inzego z’umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!